Alliah Cool, umwe mubyamamare na batunze agatubutse ndetse akaba n’umunyamideri umenyerewe mu myidagaduro, yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu kuraga abana indangagaciro, ashimangira ko uburere budashingira ku magambo gusa, ahubwo no ku rugero ababyeyi batanga mu buzima bwa buri munsi.

Mu biganiro bikomeje kubera mu muryango nyarwanda ku bijyanye n’urubyiruko, imibonano mpuzabitsina n’indangagaciro, hari abibaza niba imbaraga zikwiye gushyirwa cyane mu kubuza abana gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa mu kubigisha ingaruka zishobora guterwa na yo n’uko bazirinda.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo, Alliah Cool yagaragaje ko indangagaciro z’umwana zigira aho zihurira n’imyitwarire y’ababyeyi be, ashimangira ko urugero batanga rushobora kugira uruhare rukomeye mu buzima bwe.

Yagize ati: “Umwana ubyaye burya umuha ibikurimo, ntushobora kumuha ibyiza WOWE bitakurimo.”

Yasobanuye ko umuntu wifuza kurera umwana ufite indangagaciro nziza akwiye no kwisuzuma, akareba niba imyitwarire ye ihuye n’ibyo ashaka kumwigisha.

Alliah Cool kandi yavuze ko kuba umubyeyi bitavuze guhisha amakosa yakoze mu buzima, ahubwo ko kuyemera, kuyicuza no kuyakosora bishobora kuba isomo ku mwana.

Ati: “Niba hari amakosa nagiye nkora mu buzima, maze kuba umubyeyi nangira kugenda nyakosora kugira ngo umwana wange azige ibyiza.”

Yongeyeho ko ashobora no gusobanurira umwana amakosa yakoze, akamwereka impamvu yari mabi n’uko yayakosoye, kugira ngo na we azabashe kwigira ku byabaye.

Ku bijyanye n’indangagaciro z’urubyiruko, Alliah Cool agaragaza ko kurera neza bisaba ko ababyeyi batanga urugero rwiza, ariko nanone bakaganiriza abana babo ku bibazo bahura na byo, aho kubishingira ku kubabuza gusa.

Iyi ngingo yongeye kuzamura ikibazo cy’ingenzi ku burere: ese abana bigira ku byo babwirwa gusa, cyangwa banigira ku byo babona ababyeyi babo bakora?

Ubutumwa bukubiye muri ibi bitekerezo ni uko kwemera amakosa no kuyakosora bishobora kuba intambwe ikomeye mu kubaka umuryango urangwa n’indangagaciro, ubunyangamugayo n’uburere bwiza.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.