Ban Ki Moon wabaye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ( Loni), Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea y’Amajyepfo Madame Dalila Yasmin Sued n’abandi bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku munsi wejo kuwa Gatanu tariki 07 Mata , Abanyarwanda, Inshuti z’u Rwanda n’abatuye Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana.
Abanyarwanda batuye muri Diyasipora nabo barahuye batangira icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi ijana muri rusange.
Ku munsi wejo nibwo , abanyarwanda baba muri Koreya y’Amajyepfo bari kumwe na Ban Ki Moon wayoboye Loni , Ambasaderi w’u Rwanda kuri icyo gihugu n’abandi bahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu bakoraniye ku nzu ndangamurage ya War Memorial iherereye mu murwa mukuru Seoul kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.