Thursday, July 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

RIB yafunze umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gusambanira mu ruhame

Spread the love

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda( RIB) rwatangaje ko rwafunze , umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame.

Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk’abari gutera akabariro , abandi bari aho bari kunywa amayoga.

Bivugwa ko byabaye kuwa Gatandatu, ku tariki 01 Mata 2023 ahagana saa Yine z’igitondo

mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Ni Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarari mu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda.

Ati “RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Umuvugizi wa RIB yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mukozi ukurikiranywe, icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles