Abanyarwanda barenga 200 batuye mu gihugu cya Australia muri Leta ya Queensland bahuriye mu muhango wo kwishimira intsinzi Paul Kagame wari Umukandinda wa FPR-INKOTANYI yagize mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Ni umuhango wabaye tariki 20 Nyakanga, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ,ubera ku cyicaro cya Radiyo 4eb na Hobe Australia, rwagati muri Queensland.
Mu kiganiro cyihariye, Renatus Murindangabo uhagarariye Abanyarwanda batuye Queensland, yagiranye na Hobe Australia yavuze ko uwo muhango wari ugamije kwishimira no gushimira Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Murindangabo yavuze ko muri uwo muhango wari unogeye amaso, abantu bariye bakishima bakanaganira bakinigura.
Ange Dukunde , Uhagarariye Umuryango FPR-INKOTANYI muri Queensland mu ijambo rye yashimiye Abanyarwanda babatoye, ashimira abanyarwanda bateguye icyo gikorwa ndetse ashimira n’abagize uruhare mu matora kuko yagenze neza.
Ati “Yashimiye Umukandinda wa FPR-INKOTANYI Perezida Paul Kagame uburyo yabemereye kongera kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w”igihugu, kuko ibikorwa bye nibyo byamwamazaga.”
Ange Dukunde mu ijambo rye yashimangiye ko Perezida Kagame ari umuntu w’inararibonye ureba kure, ari umuntu wakomeje kubigaragza, ko kandi ibikorwa bye no mu mahanga babibona aho ubu ayoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Common Wealth.
Ati ” Ni ibintu bitangaje, ntabwo wakwibaza ukuntu u Rwanda ruvuye mu icuraburindi, aka kanya rwaba rugeze kuri uru rwego.”
Yasabye Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI ko bakomeza ubudasa bwabo ndetse bakesa imihigo basohoza ibyo bemereye abaturage.
Ndizeye Nestor wari uhagarariye Amatora muri Queensland yashimiye Abanyarwanda ituze bagize mu bihe by’Amatora ko kubahiriza gahunda, ku buryo abanyamahanga batunguwe n’ubudasa bw’abanyarwanda, ndetse ashimira abafanyije mu gutegura amatora.
Muri uwo muhango wo kwishimira intsinzi y’Umukandida wa FPR-INKOTANYI Paul Kagame, urubyiruko rw’abakorerabushake bagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora rwahawe ibihembo barusaba gukomeza kubaka igihugu.
Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango, Renatus Murindangabo uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Queensland, mu ijambo rye yashimiye byimazeyo Umuryango FPR-INKOTANYI ashimira Umukandinda wawo Perezida Paul Kagame, amushimira ibikorwa byinshi bikomeye yakoreye igihugu, aho yatangije urugamba rwo Kubohora igihugu no guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi, agakomeza no kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.
Ati” Ni umugabo udasanzwe, umugabo uvuga ijambo, umugabo ureba kure, ukunda abantu uharanira ko natwe twakigira. Aho mu mvuge ze aho avuga ngo ‘ Tugomba kwigira kandi tukabasha kwiyubaka bikwiye’.”
Renatus Murindangabo yatangaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame, amwifuriza ishya n’ihirwe.
Ati ” Sinshidikanya ko n’ibindi atazabikora kuko yakoze byinshi byiza.”
Yahamagariye abanyarwanda batuye muri Queensland n’ahandi ose gushora imari mu rwababyaye, no kucyamaza aho bari hose bagira uruhare mu Iterambere ryacyo.
Muri uwo muhango kandi Renatus Murindangabo uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Queensland, yahawe Igihembo kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa akorera abanyarwanda bahatuye.
Ni Igikombe n’umudali yahawe na Ndamage Nathani ushinzwe Akanama Ngishwanama, amushimira ko yongeye kubaka Umuryango w’Abanyarwanda mu myaka ibiri abayoboye.
Ndamage yavuze ko Renatus yakoze ibikorwa byinshi birimo Siporo Ngarukakwezi, gutegura neza gahunda yo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, gutegura umuhango wo Kwibohora, Umuganura ndetse n’ibindi bigamije ineza mu banyarwanda.
Amafoto yaranze umuhangoÂ