Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Police FC yasimbuje Munyantwali Alphonse uherutse kujya muri FERWAFA

Spread the love

Ikipe ya Police Football Club yabonye umuyobozi mushya ariwe  CP Bruce Munyambo nyuma y’uko Munyantwali Alphonse wayiyoboraga yagiye kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ku itariki 24 Kamena nibwo Munyantwali Alphonse yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu Nteko rusange yari yahuje abanyamuryango bayo kuri Lemigo Hoteli. Munyantwali nyuma y’uko atorewe kuyobora FERWAFA yagombaga guhita ava ku mirimo yo kuva Perezida was Police FC nk’uko amategeko abiteganya.

Amakuru dukesha Radio B&B FM Umwezi aravuga ko, CP Bruce MUNYAMBO ariwe warangijwe kuyobora iyi kipe y’Igiporili cy’u Rwanda.

Police FC Kandi yaherukaga gushyiraho CIP Claudette UMUTONI nk’umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi, asimbuye kuri uyu mwanya SP Obed BIKORIMANA wahawe izindi nshingano.

CP Bruce MUNYAMBO bivugwa ko yagizwe ubuyobozi wa Police FC nk’uko tubikesha B&B FM Umwezi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles