Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perth: Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho gushimuta

Spread the love

Inzego z’umutekano zo mu Burengerazuba bwa Australia zatangaje ko zataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho gushimuta umugenzi wari uvuye mu Bushinwa.

Polisi yatangaje ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 68 y’amavuko ,wari uvuye mu Bushinwa aje i Perth, ariko akabanza guhagarara i Melbourne, aho yahuriye n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 29 bakaganira ku bijyanye n’ishoramari nyuma y’uko bafata urugendo bakagana mu Burengerazuba bwa Australia.

Ubwo bageraga i Perth, uwo mugabo yajyanywe mu nzu iherereye ahitwa Caversham ,ahasanga abandi bantu bari bamutegereje.

Abo bose baje gushimuta uwo musaza w’imyaka 68 mu gihe cy’iminsi ibiri. Polisi ivuga ko bamukubitaga bakamutoteza bamwaka amafaranga ndetse baje no guhamagara abagize umuryango we babaka amafaranga.

Polisi ivuga ko yaje kumenya amakuru y’uwo musaza ,baza kimukura aho afite ibikomere ajyanjywa kwa muganga kwitabwaho.

Inzego z’umutekano zahise zifata abantu batatu bari mu kigero cy’imyaka 29,31 na 37 bakaba bazitaba urukiko bashinjwa gushimuta no gutera umuntu ubwoba ugamije ubwambuzi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles