Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida w’Inzibacyuho wa Sudan yarokotse igitero cyagabwe aho yarari

Spread the love

Perezida w’inama iyoboye inzibacyuho muri Pepubulika ya Sudan, Général Abdel Fattah al-Burhan, yarokotse igitero cy’indege zitagira abapilote ‘drones’ cyagabwe aho yarari mu kigo cya Gisirikare cya Jabait mu Burasirazuba bw’igihugu, kigahitana abasirikare batanu.

Igisirikare cya Sudan binyuze mu muvugizi wacyo , Lt. Col. Hassan Ibrahim, yatangaje ko iki gitero cyagabwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 ubwo Gen. Burhan yari yagiye kuyobora umuhango wo kurangiza amahugurwa ya gisirikare yaberaga karere ka Jabait.

Lt. Col. Ibrahim yasobanuye ko batanu bapfiriye muri iki gitero barimo abasirikare bahabwaga aya mahugurwa ndetse na ofisiye umwe wari usanzwe mu ngabo za Sudani.

Uyu musirikare yasobanuye ko Gen. Burhan atigeze akomerekera muri iki gitero kandi ko yahavuye yerekeza mu Mujyi wa Port Sudan uri muri Leta ya Red Sea.

Nta ruhande na rumwe rwigeze rutangaza ko arirwo rwagabye iki gitero ariko hacyetswe abarwayi bo mu mutwe wa Rapid Support Forces.

Mohamed al-Mukhtar, Umujyanama w’Umutwe wa Rapid Support Forces mu Mategeko, yabwiye Reuters ko atari bo bagabye icyo gitero, ko icyabaye ari amakimbirane asanzwe hagati y’Abasilamu.

Kuva muri Mata 2023, imirwano ikomeye yaradutse hagati y’Ingabo za Sudani ziyobowe na General Adel Fattah al-Burhan aho zihanganye n’abarwanyi ba Rapid Support Forces bayobowe na General Mohamed Dagalo Hemedti.

Aba bombi bakaba barananiwe gusaranganya ubutegetsi nyuma y’uko Omar al-Bashir wayoboraga Sudani yahiritswe ku butegetsi mu 2019.

Perezida w’inama iyoboye inzibacyuho muri Pepubulika ya Sudan, Général Abdel Fattah al-Burhan, yarokotse igitero cy’indege zitagira abapilote ‘drones’.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles