Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida wa Ukraine Zelensky arashinja NATO kumutererana

Spread the love

Volodymyr Zelensky perezida wa Ukraine yakije umuriro ku muryango wa NATO, abashinja kutagira icyo bafasha iki gihugu kiri mu ntambara n’igihugu cy’ Uburusiya.

Ku ya 24 Gashyantare umwaka wa 2022, nibwo igihugu cya Russia cyatangiye intambara n’igihugu cya Ukraine. Igihugu cya Russia kikaba cyaratangiye iyi ntambara gishinja Ukraine kuba icumbi ry’umuryango wa NATO.

Byagiye bivugwa kenshi ko igihugu cya Ukraine kiri hafi kuba umunyamuryango wa NATO, gusa uko iminsi ishira indi ikaza, Ukraine igakomeza kugira imikoranire na NATO ariko itari umunyamuryango.

Kuba Ukraine itaba umunyamuryango wa NATO nibyo bikomeza kubabaza Volodymyr Zelensky perezida wa Ukraine, akibaza ikibura ngo iki gihugu cyemerwe nk’umunyamuryango wa NATO.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga, nibwo mu itangazo ryasohorewe kuri Twitter, perezida Zelensky yanenze cyane umuryango wa NATO.

Volodymyr Zelensky yagize ati” Ukraine igomba kuba ihagarariwe mu nama ya NATO irabera i Vilnius. Kubera kubaha”.

Yakomeje agira ati” ariko nanone Ukraine ikwiye icyubahiro. Ubwo narindi munzira nerakeza i Vilnius, hari amakuru twakiriye avuga ko hari amagambo ari kuvugwa mu nama kandi Ukraine idahari.

Zelensky agana k’umusozo yagize ati ” bisankaho batiteguye kwakira Ukraine muri NATO yewe habe no kwitegura kutugira umunyamuryango.

Ubusanzwe ibihugu bibarizwa muri NATO, iyo umwe muba nyamuryango atewe, ibihugu byose biba bigomba guhagurukira hamwe bigatabara.

Ukraine niramuka ibaye umunyamuryango wa NATO bizaba bisobanuye ko, ibihugu byose bibarizwa muri uyu muryango bizafatanya na Ukraine kurwanya igihugu cy’Uburusiya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles