Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida Joe Biden yikuye mu guhangana na Trump mu matora, inshigano aziha Kamala

Spread the love

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, inshingano aziharira Kamala Harris wari Visi Perezida we ngo azahagararire ishyaka ry’Abademokarate.

Mu ijoro rya tariki 20 Nyakanga 2024, nibwo Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joseph Biden, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kutaziyamamaza mu matora ya Perezida, inshingano aziharira Umugore Kamala Harris wari Visi-Perezida we, ngo azahagararire ishyaka ry’ ‘Aba-Democrats’ ahangana na Donald Trump ‘w’AbaRepublican’.

Mu butumwa Perezida Joe Biden yanditse kuri X yagize ati “Nshuti zange ‘Ba-Democrats’, nafashe icyemezo cyo kutemera ubusabe (bwo kwiyamamariza kuba Perezida), ingufu zange zose nzishyize mu gihe nsigaje nka Perezida.”

Joe Biden yakomeje avuga ko ubwo yari amaze gutorwa nka Perezida w’ishyaka rya Democrates mu mwaka wa 2020 yahise agira Kamala Harris Visi Perezida. Akemeza ko iki cyemezo ari kimwe mu byiza yafashe.

Ati “Uyu munsi ndashaka guha ubufasha bwange, n’amahirwe Kamala akaba ari we uzahagararira ishyaka ryacu uyu mwaka. Ba Democrats ni cyo gihe ngo twunge ubumwe, ubundi dutsinde Trump. Mureke tubikore.”

Ni amatora yari kuzamuhanganisha na mugenzi we Donald Trump uhagarariye ishya ry’Abarepubulikani.

Kamala Harris yavuze ko ashimira Joe Biden ku buyobozi budasanzwe nka Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse no mu myaka mirongo amaze akorera igihugu.

Ati “Nishimiye kuba Perezida yampaye inshigano kandi intego yanjye ni ukubona no gutsinda aya matora .

Ibi bibaye nyuma y’igitutu Biden yashyirwagaho na bagenzi be bakomoka mu ishyaka rimwe ry’Aba-Democrates cy’uko ku myaka ye 81 y’amavuko yari akwiriye ikiruhuko aho guhatanira inshingano zikomeye nk’izo kuyobora Igihugu.

Perezida Joe Biden tariki ya 20 Mutarama 2021 nibwo yarahiriye kuba Perezida wa 46 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ari nabwo Kamala Harris yarahiriye kuba Visi-Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, aba abaye umugore wa mbere w’irabura ufite amamoko muri Aziya y’Amajyepfo ugeze kuri uwo mwanya.

Perezida Joe Biden ntaziyamamariza kuyobora Amerika.
Kamala Harris niwe wahawe inshigano

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles