Umukandida wa FPR Inkotanyi ku Mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Kirehe, abasaba kuzahitamo neza batora uyu Muryango mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga 2024, aho Umuryango wa FPR-Inkotanyi wari wakomereje ibikorwa byo Kwamamaza Paul Kagame nk’umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Ni ahambere mu Ntara y’Uburasirazuba, Perezida Paul Kagame yari agiye nyuma yo kujya mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyepfo no muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Akihagera yeretswe urugwiro n’ibihumbi birenga 200 by’abaturage bo mu Turere twa Kirehe na Ngoma bari baje kumva imigabo n’imigambi bye.
Mu ijambo rye Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko hari abantu benshi batumva ukuntu Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi bashobora guhurira hamwe mu bikorwa byo kumwamamaza no kumva imigabo n’imigambi bye.
Ati “Ntibumva ukuntu abantu mungana mutya, mwitabira kugira ngo duhure, duhurire ku mugambi wo kubaka Igihugu cyacu ndetse abenshi baravuga ngo tuba twakoresheje imbaraga. Bo bazabigerageze iwabo, bakoreshe igitugu bashaka gushyira abantu hamwe nk’uku barebe ingaruka zabyo. Ariko ibyo byose icyo bivuze ni uko batarumva neza ubudasa bw’u Rwanda. Byarabayobeye rwose.”
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bagira ubudasa bwabo, ubumwe ndetse n’ubudakemwa ari na yo mpamvu politiki yabo hari benshi batayumva.
Ati “Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ubupumbafu. Ubu turubaka u Rwanda turuvana muri ayo mateka y’ubupumbafu. Turi kumwe.”
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye abaturage b’i Kirehe na Ngoma kuzahitamo neza batora uyu Muryango mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Iby’amatora rero bivuze iki? Ibyo tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere. Icyo bivuze ni demukarasi, demukarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki ifatanyije na FPR ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”
Aha i Kirehe, abaturage bashimangiye ko bazatora 100%, kubera ibyiza yabakoreye.
Ibikorwa byo Kwamamaza by’Umuryango FPR-INKOTANYI bizakomereza, mu Karere ka Bugesera.