Minisiteri y’Ingabo muri Niger yatangaje ko igihugu cyatangiye Icyunamo cy’iminsi 3 cyo kunamira abasirikare 29 baguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu Burengerazuba bw’iki gihugu.
Ku munsi wejo hashize tariki 02 Ukwakira 2023 nibwo mu Burengerazuba bwa Niger, umutwe witwaje Intwaro waganye igitero ku basirikare ba Niger usiga uhitanye abasirikare 29.
Mu itangazo ryanyuze kuri televiziyo y’iki gihugu, Leta ya Niger yatangaje ko cyagabwe n’abarwanyi bagera kuri 100 baje kuri Moto bakarasa igisirakare cyabo bakoresheje intwaro zitandukanye zirimo n’ibisasu, bagasiga bishe 29, mu gihe abo barwanyi bo abapfuye bataratangazwa.
Iki gitero kibaye gikurikira icyagabwe n’ubundi ku basirikare ba Niger muri Nzeri mu 2023, hagapfa abagera kuri barindwi.