Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Abanyarwanda batuye muri New South Wales Sydney, muri Australia hamwe n’inshuti zabo, bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane cyo gusoza umwaka no kwifurizanya umwaka mushya muhire.
Iki gikorwa cyabaye umwanya wo guhuza abantu baturuka mu ngeri zitandukanye, kikaba cyaragaragayemo umuco nyarwanda, ibyishimo, ndetse n’ubutumwa bwo gukomeza ubumwe n’ubufatanye muri diaspora.
Umuyobozi wa w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri New South Wales Sydney, mu ijambo rye, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ababwira ko ibikorwa nk’ibi ari ingenzi mu guhuriza hamwe umuryango nyarwanda.
Gukomeza umuco w’ubufatanye, no kubaka umuryango uhamye ishingiye ku bumwe. Yashimiye cyane buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’uyu munsi, cyane cyane abagize komite yateguye iki gikorwa.
Yagize ati “Umwaka mushya uhora ari uburyo bwo gutangira bundi bushya, tukongera gukorera hamwe, tukazamurana kandi tukubaka ejo heza twese duhuriyeho. Nk’abanyarwanda, ubumwe ni inkingi y’iterambere ryacu, yaba mu Rwanda cyangwa muri diaspora.”
Uyu munsi w’ubusabane waranzwe n’ibyishimo birimo indirimbo, imbyino gakondo z’umuco nyarwanda, hamwe n’imikino yahuje abantu b’ingeri zitandukanye.
Abitabiriye basangiye amafunguro yihariye arimo ibiribwa n’ibinyobwa bigaragaza umwihariko w’umuco w’u Rwanda.
Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Sydney, Australia, cyari ikimenyetso cy’ubumwe no gukomeza umuco nyarwanda muri diaspora.
Kikaba n’urugero rwiza rw’uburyo Diaspora y’Abanyarwanda yifatanya mu guharanira ubumwe n’iterambere bihamye.
Buri wese yatahanye ibyishimo n’icyifuzo cyo kongera guhura mu bikorwa nk’ibi mu bihe bizaza.
Twifurije umwaka mushya muhire!