Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Minisitiri w’Intebe wa Australia yemeye gusura u Bushinwa

Spread the love

Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Albanese yemeye ko azura igihugu cy’u Bushinwa ku butumire bwa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping.

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, ubwo Anthony Albanese yari Jakarta muri Indonesia mu nama ya 34 ihuza ibihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yemeje ko azazura u Bushinwa mu mpera z’uyu mwaka ku butumire bwa Perezida Xi mu rwego rwo kunoza umubano hagati ya Australia na Beijing.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko yemeye ubutumire bwa Perezida Xi kuko buri mu nyungu z’ibihungu byombi.

” Nemeye ubutumire bwa Perezida Xi.Nemeye ko nzasura u Bushinwa mbere y’uko uyu mwaka urangira”.

Umubano w’u Bushinwa na Australia umaze igihe urimo agatotsi bitewe n’uko u Bushinwa bwahagaritse ibicuruzwa birurutse muri Australia, ibi byatumye ibihugu birebana nabi kuko kuva muri 2016 nta mutegetsi mukuru wagendereye u Bushinwa aturutse muri Australia.

Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Albanese arikumwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping [Ifoto: Interineti].

Minisitiri w’Intebe wa Australia na Madamu we bari mu nama i Jakarta muri Indonesia.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles