Saturday, November 30, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

MINEMA yasabye abantu kwitwararika kubera imvura

Spread the love

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA)yasabye abantu kwitwararika no kwirinda ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu minsi 10.

Ni mu butumwa iyi Minisiteri iri kohereza bugira buti “Kubera imvura nyinshi iteganyijwe mu Karere kanyu mu minsi 10, murasabwa kwitwararika no kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza. Mwirinde.”

MINEMA iherutse gutangaza  ko kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024, ibiza byatewe n’imvura nyinshi byishe abantu batanu, abandi 18 barakomereka.

MINEMA yasobanuye ko ibi biza ari imyuzure, inkangu ndetse n’inkuba byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu muri iyi minsi.

Iyi mvura yangije inzu z’abaturage, ibyumba by’amashuri, imyaka ndetse n’imihanda, mu karere ka Gakenke, Gisagara, Kamonyi, Gasabo, Rutsiro, Ngororero, Rusizi na Gatsibo.

MINEMA iri gukorana by’umwihariko n’uturere 17 dukunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi kugira ngo bifatanye mu kurinda ubuzima bw’abaturage. Imiryango 1143 igomba kwimurwa bitewe n’uko ubutaka bw’aho ituye bushobora kuriduka.

Inzego z’ubutabazi zisaba abantu kwirinda kugama munsi y’ibiti, kureka amazi no kwirinda gukoresha telefone mu bihe by’imvura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles