Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda (MINALOC) yatangaje ko abatishoboye basaga ibihumbi 180 aribo bazatangirwa ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, bavuye ku basaga miliyoni 2 kuko abenshi ngo baracukijwe kubera kumara igihe bahabwa ubufasha.
Leta y’u Rwanda isanganywe gahunda yo gufasha abatishoboye ibishyurira Mituweli ndetse ikanabaha gahunda zitandukanye zigamije kubakura mu bukene harimo nka VUP ndetse no kuboroza amatungo.Izo gahunda zigenda zibafasha kwikura mu bukene bakava mu batishiboye.
Nyinawumuntu Claudine Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu nzego zibanze (LODA), avuga ko hari ibipimo bishingirwaho bareba ko umuntu yavuye mu bukene.
Ati” Leta hari ibipimo igenderaho ivuga ko umuntu yavuye mu bukene birimo imiturire myiza, inzu imeze neza ikurungiye ndetse isakakaye, ubwiherero, afite aho akura icyimutungo, abana biga batari mayibobo kanfi bari mu mirire myiza”.
Nyinawumuntu avuga ko igipimo gikomeye kigaragaza ko umuntu yavuye mu bukene harimo Kuba abasha kwiyishyurira Mituweli.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude aganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamukuru yavuze ko Impinduka zitezwe n’uko umuturage azajya afata iya mbere mu gufata icyemezo cyi mukura mu bukene.