Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Mexico: Abantu 10 bapfiriye mu rusengero ubwo barimo guhazwa

Spread the love

Mu gihugu cya Mexico mu ntara ya Tamaulipas mu mujyi wa Ciudad Madero abantu 10 barimo abana 3 bapfiriye mu rusengero ubwo barimo guhazwa igisenge kikagwa.

Iri sanganya ryabaye ku munsi wejo hashize ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, ubwo abayoboke b’Idini rya Kiliziya Gatolika bari mu Misa nk’uko bisanzwe.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko ubwo bari bageze mu mwanya wo kurya k’Umubiri wa Kirisitu, Karisitiya, igisenge cy’urusengero cyahanutse kigwira abari aho.

Inzego z’ubutabazi zirimo Abasirikare n’abakozi b’Ubutabazi batandukanye bamaze kubona imibiri y’abantu 10 bitabye Imana barimo abagore batanu, abana 3 n’abagabo babiri mu gihe abandi benshi bakiri munsi y’igisenge.

Americo Villarreal Guverineri wa Tamaulipas yambwiye BBC ko ikizere cyo kurokora abantu gihari kuko ubu hamaze kumenyekana abantu 60 bakomeretse mu gihe 23 bajyanwe kwa muganga.

Igisenge cy’urusengero cyahanutse kigwira abantu ubwo barimo guhazwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles