Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Melbourne: Imodoka yari itwaye abanyeshuri 45 yakoze impanuka

Spread the love

Muri Australia, mu Burengerazuba vwa Melbourne haravugwa inkuru mbi y’impanuka ya Bus yari itwaye abana b’abanyeshuri 45 yakoze impanuka ikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ku munsi wejo ku mugoroba saa 15:40. Imodoka yari itwaye abanyeshuri bavaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Exford bajya mu rugo. Ubwo imodoka barimo yageraga mu masangano y’imihanda ya Exford na Murphys ahitwa Eynesbury , ikagongana n’ikamyo.

Abana icumi bajyanywe ku bitaro bafite ibikomere bikomeye.

Inzego z’ubutabazi zari nyinshi

Michael Cruse , uyobora Polisi mu gace yavuze ko iyi mpanuka iteye ubwoba ndetse ko ababyeyi b’abana ndetse n’inzego z’ubutabazi bari buzuye ahabereye impanuka.

Cruse yavuzeko Bus yari itwaye abanyeshuri yashatse kujya kunyura iburyo bw’umuhanda wa Murphy igahita ikubitana n’ikamyo. Gusa umushoferi w’ikamyo we yahise aguma aho afasha inzego z’ubutabazi.

Bus yari itwaye abanyeshuri yarenze umuhanda iriyubika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles