Thursday, July 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

l Paris umuyobozi yahagaritse gukoresha urubuga rwa X .

Spread the love

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Ugushyingo, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yatangaje ko aretse gukoresha urubuga rwa X rwahoze ruzwi ku izina rya “Twitter”, avuga ko ari “umwanda ukomeye ku Isi” urimo gusenyaga demokarasi yabo” binyuze mu gukwirakwiza ihohoterwa n’amakuru atari yo.

Nyuma yo kugura Twitter mu 2022, Elon Musk yirukanye abakozi ibihumbi, harimo na benshi bahinduye ibiri ku rubuga. Nyuma yo kwitwa X, yatakaje abamamaza benshi bakomeye kandi yibasirwa n’abayinenga, harimo na White House, kubera ko itakoze ibihagije kugira ngo igabanye urwango ku Bayahudi (antisemitism).

Hidalgo mu butumwa burebure mu Cyongereza n’Igifaransa agaruka ku gushuka abantu, amakuru y’ibinyoma, kwibasira Abayahudi n’ibitero byibasira abahanga, abahanga mu bumenyi bw’ikirere, abagore n’abandi yagize ati: “Uru rubuga na nyirarwo rwongera nkana umwuka mubi n’amakimbirane.”

Ubukangurambaga bwa Hidalgo bwo guhindura Paris umurwa mukuru w’amasiganwa y’amagare bwamuhesheje kwibasirwa ariko no gushimwa ku mbuga nkoranyambaga mu myaka yashize, aho bamwe mu bazikoresha banegura imirimo isa nkaho itagira iherezo ndetse n’ibikorwa bidashimishije bigaragara babinyujije kuri hashtag ya #SaccageParis.

“Uru rubuga rwahindutse ruhurura (ihururana imyanda) nini y’Isi, none tugomba gukomeza kuyigendamo?” ibi ni ibyibazwa n’uyu munyapolitiki w’umusosiyaliste, watsinzwe mu matora ya Perezida w’u Bufaransa yabonyemo amajwi 1.7% mu 2022.

Ati: “Nanze gushyigikira iyi gahunda mbi.”

Vuba aha, yaje kwibasirwa nyuma y’urugendo mu kirwa cya Tahiti cy’u Bufaransa bivugwa ko yari ajyanwe no kureba ahazabera imikino Olempike mu 2024, ariko abamurwanyaga bavuga ko bitari mu nshingano ze kandi muri icyo gihe yasuye umukobwa we uhatuye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles