Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kylian Mbappé yananiwe kurinda isezerano yahaye Real Madrid

Spread the love

Kylian Mbappé Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba anakinira ikipe ya Paris Saint-Germain biravugwa ko yemeye gusinya amasezerano mashya muri iyo kipe.

Kuva mu Kwezi kwa Gatandatu, ikibazo cya Kylian Mbappé cyabaye akasamutwe nyuma y’uko uyu musore w’imyaka 25 yamenyesheje ikipe ya Paris Saint-Germain ko atazongera amasezerano yo kugumya kuyikina mu gihe umwaka w’imikino wa 203-2024 uzaba urangiye.

Ibi bintu byatumye Mbappé ahinduka igicibwa ndetse asingwa n’ikipe ubwo yari yaragiye mu Buyapani gukora ‘Pre-season’.

Kuva ku munsi wo kuwa Gatandatu bisa nkaho ibintu byagiye mu buryo kuko Kylian Mbappé yagaruwe mu ikipe ya mbere ya Paris Saint-Germain, ndetse no ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 akorana imyitozo n’abagenzi be bo mu ikipe nkuru avuye mu bana aho yari yaroherejwe.

Mu itangazo Paris Saint-Germain yasohoye yavuze ko nyuma y’ibiganiro byiza byubaka, hagati ya Paris Saint-Germain na Kylian Mbappé mbere y’umukino na Lorient, uyu mukinnyi yagaruwe mu ikipe ya mbere.

Kuri ubu ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa burimo Le Parisien na L’Equipe biratangaza ko, Kylian Mbappé ashobora kuba yunvikanye na Paris Saint-Germain kongera amasezerano y’umwaka umwe.

Ibi biramutse bibaye byazatuma ikipe ya Real Madrid bivugwa ko yumvikanye nawe uzamutangaho amafaranga menshi muri 2024 kandi aramutse atongereye amasezerano yazagender ubuntu.

Kylian Mbappe wagarutse mu ikipe ya mbere ya Paris Saint-Germain.

Ousmane Dembélé ugiye kujya akinanan na Kylian Mbappe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles