Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

“kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari”- Perezida Kagame #KWIBOHORA30

Spread the love

Ku munsi w’ejo hashize tariki 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukura y’imyaka 30 rumaze rwibohora mu birori byabereye i Kigali kuri Stade Amahoro, bikabimburirwa n’akarasisi ka gisirikare kanogeye ijisho.

Perezida Kagame Paul yahishuriye abitabiriye umuhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohora ko ibikorwa by’ubutabazi bidakwiye gusimbura na gato ibikorwa bya politike

Ati: “Ibikorwa by’ubutabazi ntibishobora na gato gusimbura ibisubizo bya politiki. Hano mu Rwanda iyo tudahindura ’formule’ byanze bikunze ingabo za Loni zibungabunga amahoro ziba zikiri hano, igihugu kigicitsemo ibice, kandi kigitindahaye.

 

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda ubu bameze kurusha ikindi gihe cyose ndetse ko igihugu kizahorana amahoro.

Ati: “Abanyarwanda uyu munsi bameze neza kandi barakomeye kurusha uko byari bimeze mbere, turakomeza kujya imbere nk’abagabo n’abagore bo mu nzego zishinzwe umutekano bamaze kudukorera akarasisi.”

Yakomoje ku mahoro avuga ko ari “amahitamo Abanyarwanda bakoze”, no “kubana amahoro n’ubishaka”.

Yasabye urubyiruko “kuvuga”, “kwitabira” no “gushima” nk’ibintu by’ingenzi yavuze ko bifuza “ko bigomba kuranga ibiragano bizaza by’Abanyarwanda”.

Asoza agira, ati: “…kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.”

Amafoto yaranze umuhango wo Kwibohora Ku nshuro ya 30

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles