Umugabane w’Afurika ugenda utera imbere mu bice binyuranye birimo Uburezi, Ubukungu, Ubuzima, Iterambere mu nganda ndetse byose bikajyana no gucya ku imijyi igize ibihugu.
Iyo abantu bavuze gucya ku Imijyi baba bumvukinasha isuku irangwa aho hantu, inyubako zishashakirana, ibinyabiziga bigenda mu Mijyi ndetse n’inyubako zishashagirana.
Hobe news yifashishije urutonde ruheruka gukorwa n’ibinyamakuru bitandukanye, ibagezaho imijyi 10 ikeye kurusha indi muri Afurika mu mwaka wa 2023.
1. Umujyi wa Kigali
Urutonde rwakozwe n’ibinyamakuru bitandukanye rugaragaza ko, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali, uza ku isonga mu Mijyi ikeye kurusha indi yose mu mwaka wa 2023.
2. Umujyi wa Cape Town
Umujyi wa Cape Town uherereye muri Afurika y’Epfo ufatwa nk’umujyi wa 2 urangwamo isuku kurusha indi Mijyi yose muri Afurika. Uyu mujyi ufatwa nk’uwa kabiri muri Afurika y’Epfo nyuma ya Johannesburg, uhereye mu mu gice cy’Amajyepfo ashira Uburengerazuba bw’inyanja.
3. Umujyi wa Tunis
Umujyi wa Tunis uherereye mu Majyaraguru ya Afurika muri Tunisia ufatwa nk’umujyi wa 3 ukeye muri Afurika. Uyu mujyi imbere y’inyanja ya Mediterranean ndetse n’icyigobe cya Tunis.
4. Umujyi wa Port Louis
Umujyi wa Port Louis uherereye mu birwa bya Mauritius bihereye mu nyanja y’Ubuhinde rwagati. Uyu mujyi munini mu birwa bya Mauritius, ufatwa nk’umujyi wa 4 urangwamo isuku cyane. Uyu mujyi urarambye cyane kuko wubatswe mu 1735.
5. Johannesburg
Umujyi wa Johannesburg uherereye muri Afurika y’Epfo ufatwa nk’umujyi wa 5 ukeye kurusha indi muri Afurika. Uyu mujyi wa mbere w’Ubucuruzi muri Afurika y’Epfo uzwiho kugira ibice byinshi byacukurwagamo Diyama( Diamond).
6. Umujyi wa Victoria uherereye mu birwa bya Seychelles.
7. Umujyi wa Casablanca uherereye mu Bwami bwa Maroc.
8. Umujyi wa Nairobi uherereye muri Kenya.
9. Umujyi wa Windhoek muri Namibia.
10. Umujyi uza ku mwanya wa 10 mu Mijyi ikeye muri Afurika, Ni Gaborone muri Botswana.