Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kagame yizeje abaturage umuhanda wa kaburimbo ugera i Bumbogo

Spread the love

Kandida Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi yizeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo, umuhanda wa kaburimbo ugera i Bumbogo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Nyakanga 2024, mu Karere ka Gasabo kuri Site ya Bumbogo ahari hateraniye abarenga ibihumbi 300, bari baje kumva imigabo n’imigambi y’Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze ko FPR Inkotanyi yaharaniye ukuri kw’abanyarwanda.

Ati “FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi kandi bari iwabo.”

Yongeraho ati “Iyo politiki igomba guhinduka kandi yahindutse ariko yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.”

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asoza ijambo rye, yizeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo kubaha umuhanda wa kaburimbo ugera i Bumbogo, natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Ni byinshi nasezeranya, ariko ndashaka gusezeranya ikintu kimwe gusa cyihuse kandi nifuza ko kizihita. Hari umuhanda twajemo, uyu muhanda watugejeje aha ngaha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba byanze bikunze, ibyo ndabibasezeranije nitumara guhitamo neza itariki 15.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-INKOTANYI bizasozwa ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga, mu Karere ka Kicukiro i Gahanga.

Paul Kagame asuhuza abaturage i Bumbogo
Abaturage bari bishimiye kwakira Paul Kagame

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles