Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kagame yashimangiye ko ntawe ufite aho yamenera umutekano w’u Rwanda

Spread the love

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI, Paul Kagame, yatangaje ko umutekano w’u Rwanda udakorwaho ko n’abifuza kurugirira nabi ntaho banyura.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Kamena 2023, mu Karere ka Rusizi ahari hateraniye Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI barenga ibihumbi 200, bari baje kumwakira nk’Umukandida wabo ku mwanya wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ijambo rye Chairman Paul Kagame yavuze ko umutekano n’ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nta wabisenya.

Ati “Uwo mutekano muwugiramo uruhare runini, uri mu maboko yacu twese dufatanyije. Mu by’umutekano wacu, ntawe ufite aho yamenera rwose.

Yongeraho ati ” Abifuza guhungabanya umutekano nabo barabizi ko ntaho bamenera, ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa. Muzababatize bajye mu nzira bakwiriye kuba bajyamo.”

Paul Kagame yabwiye urubyiruko n’abakiri bato ko bafite inshingano zo kubakira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse bakabirinda kugira ngo hatagira ubisubiza inyuma.

Ati “Mwebwe urubyiruko, bana bacu mujye musubiza amaso inyuma gato mumenye ngo aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Ubu mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri, yo kugira ngo mukomeze mwubakire ku bimaze kugerwaho, mwihute ariko munabirinde icyabisenya.”

I Rusizi, Abanyamurango ba FPR-Inkotanyi bari bishimiye kwakira Chairman wabo.

Aha i Rusizi basezeranyije Paul Kagame kuzamutora 100% tariki ya 15 Nyakanga kubera umutekano yabahaye, bakwitwa n’abanyarwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles