U Rwanda nicyo gihugu cyahawe uburenganzira bwo kuzakira inama ihuza Ubuyobozi bw’Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council: WTTC), ya 2023. Biba bibaye ubwambere iyi nama ikomeye izabera muri Afurika.
Icyemezo cyo guhurira mu Rwanda cyemejwe mu nama mpuzamahanga ya WTTC yabaye mu mwaka ushize mu Kuboza i Riyadh, muri Arabiya Sawudite.
Mu kiganiro Julia Simpson, Perezida akaba n’umuyobozi mukuru wa WTTC, yagiranye n’ikinyamakuru VoyagesAfriq, yabajijwe icyagendeweho ngo u Rwanda ruhabwe ububasha bwo kwakira Inama Mpuzamahanga nk’iyo , birugira igihugu cya mbere kiyakiriye muri Afurika.
Maze Madamu Julia asubiza ko , u Rwanda rwerekana iterambere mu bijyanye no kubungabunga ibidukijije n’ubukerarugendo.
Madamu Julia Simpson uyobora WTTC
Julia Simpson yagize ati: “Mu kwa Cumi na Kumwe (Gushyingo), Inama Mpuzamahanga k’ubukerarugendo (WTTC: World Travel and Tourism Council) izabera mu Rwanda kandi tugiye kuhakorera inama nkuru ngarukamwaka. U Rwanda ni urugero rudasanzwe rw’igihugu muri Afurika cyakoze byinshi ku Isi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, no kurengera ibidukikije; twese tuzi u Rwanda n’ingagi zaho kandi bakoze byinshi birenze ibyo”.
Yakomeje agira ati: “U Rwanda ubu ni igihugu cya Afurika kigezweho rwose, giha ikaze abantu mu bucuruzi, hari uguhanga udushya twinshi turiyo, bityo twishimiye ko tuzahakirira inama”.
Byari ibyishimo i Riyadh ubwo u Rwanda rwemererwaga kwakira inama ya WTTC
Inama Mpuzamahanga k’ubukerarugendo ya WTTC ,izongera guhuriza hamwe abantu bakomeye mu bucuruzi n’abayobozi bakuru baza Guverinoma kugira ngo bakomeze guhuza imbaraga mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’inganda no gutera imbere , kwishyira hamwe bigamije iterambere rirambye.
Iyi nama mpuzamahanga ya 23 izabera izabera i Kigali, mu murwa mukuru w’u Rwanda kuva ku itariki 1kugeza 3 Ugushyingo.
Umujyi wa Kigali ukomeje kuba igicumbi cy’inama Mpuzamahanga