Diyasipora nyarwanda ituye mu gihugu cy’u Buyapani ndetse n’inshuti zayo , bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva ku itariki 07 Mata 2023, Abanyarwanda n’inshuti zabo baba abatuye imbere mu gihugu n’ababa hanze batangiye iminsi ijana yahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihagitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.
Abanyarwanda baba hanze ndetse n’imbere mu gihugu bagenda bategura gahunda zigamije kwibuka.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Buyapani bateguye iyo gahunda nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu. Ni umuhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda aho,Ernest Rwamucyo , ndetse bavuga ko icyo gikorwa kizakomereza muri Malaysia na Philippines.