Saturday, November 30, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Itangazo ku bafite Asima(asthma) n’Alerijiya(hayfever) mu Karere ka Victoria

Spread the love

Abaturage bafite asima (asthma) cyangwa alerijiya (hayfever) mu Ntara ya Victoria barasabwa kwitonda no kuba maso uyu munsi kubera ibyago byo kwibasirwa na Thunderstorm Asthma. Ubuyobozi bw’ikirere bwatangaje ko imvura n’imiyaga y’inkubi yitezwe, bishobora kuzamura ibipimo by’ibinyabutabire bitera alerijiya mu kirere, by’umwihariko mu mijyi ya Melbourne n’uturere tw’uburengerazuba bwa Victoria, aho ibyago biri hagati (moderate risk).

 

Mu turere twa North Central, West Gippsland, na South Gippsland, ibyago byiyongereye (high risk), bityo abafite indwara z’ubuhumekero basabwa kwitwararika cyane. Abantu bafite asima barasabwa kwitwaza imiti yabo ya inhaler (puffers) igihe cyose no gukurikiza ingamba zabo zo guhangana na asima (asthma action plan). Bagomba kandi kwirinda gusohoka cyane mu masaha y’igicamunsi n’umugoroba, mu gihe cy’imvura n’imiyaga.

 

Thunderstorm Asthma iterwa n’imiyaga itwara utunyangingo tw’ibyatsi (pollen grains) mu mwuka, bikaba byatera ibibazo bikomeye byo guhumeka, nubwo umuntu yaba atarakunze kugira asima mbere. Abaturage basabwa gukurikira amakuru y’ihutirwa binyuze kuri VicEmergency App cyangwa ibitangazamakuru, kandi bakitabaza serivisi z’ubutabazi igihe bibaye ngombwa.

 

Ni ngombwa kwita ku buzima bwacu no gufasha abafite intege nke muri ibi bihe by’ikirere gikaze.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles