Mu myaka miliyoni 180 ishize, abahanga mu Bumenyi bw’Isi bavuga ko aribwo imigabane igize Isi yatangiye kubaho no kwindatukanya ikirema mu buryo tuyibona ubu mu kiswe ‘Continental Drift’
Ubwo imigabane yiremaga, igice Australia ituyeho ubu nibwo kitandukanyije n’ibindi bice byari kumwe mu kitwaga ‘Gondwanaland’.
Muri uko kwitandukanya byatumye hari ibice bigenda bigira ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera utasanga ahandi ku Isi.
Muri iyi nkuru, Hobe Australia yifashishije raporo yakozwe n’urubuga NatureAustralia.org.au, igutegurira inyamaswa 5 zitangaje wasanga muri Australia.
1. Utunyamasyo twitwa Fitzroy
Urubuga rwa Nature Australia rutangaza ngo ubwoko bw’utunyamasyo twitwa Fitzroy nta handi watubona ku Isi uretse muri Australia.Utu tunyamasyo tuzwiho kwibera mu mazi y’umugezi atemba ( fresh river water), mu kibaya cya Fitzroy mu gice cy’Uburasirazuba bwa Queensland.
Ikihariye kuri uti tunyamasyo ni ubushobozi bwo kumara iminsi 21 munsi y’amazi kandi duhumeka no kuba twabasha kugendera ku muvuduko wa kilometero 60 ku isaha mu gihe tugenda ku butaka.
2. Inyoni zitwa Southern Cassowary
Izi nyoni ziswe Cassowary zo mu Majyepfo ziratangaje bitewe n’imiterere yazo utasangana izindi nyoni. Mu busanzwe inyoni zizwiho kuguruka ariko izi zo mu bwoko bwa Cassowary ntiziguruka kubera ingano y’ibiro 60 zipima ndetse n’uburebure bwa metero 1 na Cantimetero 50 zipima.
Izi nyoni zizwiho umuvuduko ushobora kugera ku birometero 50 ku isaha.
3. Ubwoko bw’Ingona zitwa Estuarine
Urubuga Nature Australia.org.au, rutangaza ko izi ngono zo mu bwoko bwa Estuarine zihariye kuba ziba mu mazi y’umunyu ( Salt water). Izi ngona zireshya na mitero 6, zikagira ibiro biri hagati ya 1000kg- 1200.
4. Ikinyogote kiswe Echidna
Ubu bwoko bw’ikinyogote burihariye cyane kubera imiterere yabwo. Ibinyogote byo mu bwoko bwa Echidna buzwiho kugira imiterere nk’iyi nyoni kandi bitari inyoni, gutera amagi nk’ayibikururanda kandi bitari ibikiruranda ndetse bikaba binonsa ibyama byabyo bifashishishije utwenge tuba ku mubiri kuko byo nta mabere bigira.
5. Inkima zo mu bwoko bwa Numbat
Izi nkima zo mu bwoko bwa Numbat zibarizwa mu muryango w’Inkegesi (Rodents) zikaba ari inyamaswa zizwiho gucukura imyobo. Ikihariye kuri izi nkima n’uko zihiga ibizitunga mu ijoro mu rwego rwo kwihisha ibisimba birimo inyoni bizihiga ku manywa.