Ingabo za Israel zirwanira kubutaka ziri muntara ya Gaza kuri uyu wa gatatu ziyemeje gushakisha abarwanyi b’umutwe wa Hamas aho bihishe mu buvumo buri muri iy’ Intara kuva mu kwezi ku Kwakira tariki ya 7 abarwanyi ba Hamas bakica abagera kuri 140 mu gitero bagabye muri Israel bakanashimuta abagera kuri 240 mu gitero cyambukiranya imipaka hahise hakurikiraho intambara yeruye Israel yagabye ku mutwe wa Hamas , iyi ntambara ikaba imaze no guhitana ibihumbi by’Abanyapalisitina.
Igihugu cya Israel cyifashishije ibitero byo kubutaka no mucyirere kugirango bagote akagace gakora kunyanja
Nkuko Reuters ibitangaza ivuga ko ingabo za Israel zinjiye imbere mu mujyi rwagati utuwe cyane mu gihe Hamas ivuga ko abarwanyi bayo bateje igihombo kinini ingabo zabateye.
Minisitiri w’ingabo muri Israel Yoav Gallat yavuze ko bafite igipimo kimwe aricyo Hamas, ibikorawaremezo byayo , abayobozi bayo, imyobo bihishemo ndetse n,ibyumba byitumanaho ryuyu mumutwe.
Umuvugizi w’ingabo za Israel Rear Admiral Daniel hagari atangaza ko inabo abereye umuvugizi zikomeje kugerageza gusenya inzira zo munsi y’ubutaka za cukuwe na Hamas zifite uburebure bw’ibirometero amagana munsi y’ubutaka bwa Gaza.
Gusa nubwo Israel ivuga ko irigukorera hagati mu mujyi wa Gaza , kuruhande rwa Hamas ivuga ko ikomeje kwica Abasirikare benshi ba Israel, iyintambara kuva yatangira imaze gusenya ibikorwa remezo byinshi mu ntara ya Gaza ndetse utibagiwe n’Abantu bamaze kuhasiga ubuzima n,inkomere nyinshi hari bimwe mu Bihugu byeruye byereka impande biherereyeho nka Leta zunze ubumwe z’Ameka , ibihugu birimo Iran n’ibindi bitandukanye.