Urubyiruko rwitabiriye amatora bwa mbere rwatangaje ko rwishimiye ko rwitabiriye igikorwa cyo kwihitiramo uzayobora igihugu ndetse n’Abazaba bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ndetse bakaba bubahirije inshingano mbonera gihugu.
Mu Gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 15 Nyakanga 2024, abanyarwanda barenga miliyoni icyenda batuye imbere mu gihugu baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Ni amatora yitabiriwe n’urubyiruko rungana na 3.767.187, barimo abarenga Miliyino ebyiri batoye bwa mbere.
Abaganiriye na Hobe Australia batangaje ko byabashimishije cyane, kuko biyumvishe nk’abatangiye kugira uruhare mu buzima n’Imiyoborere by’Igihugu.
Nancy Gaelle Umuhire watoreye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza yabwiye Hobe Australia ko, gutora bwa mbere ari ikintu cyamushimishije kuko yiyumvise nk’umunyarwanda.
Ati “Gutora bwa mbere ni ‘experience’ nagize. Ni ikintu cyanshimishije kuko nanjye niyumvise nk’umunyarwanda. Cyane ko natoye neza kandi ngatora umuyobozi ubereye u Rwanda.”
Urundi rubyiruko rwatoreye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Munini, Akagari ka Ntwali, umudugudu wa Kabilizi yavuze ko yishiniye uko yakiriwe kuri Site y’Itora agasobakurirwa.
Ati ” Njyewe ni ubwa mbere ntoye, ariko ndumva nishimye cyane kubera ko binyeretse ko nange ndi umunyarwanda , kandi ndashima cyane abantu bahisemo gutoresha kuko nkange wari utoye bwambere numvaga biteye urujijo ariko uragenda bakagusobanurira ugatora usobanukiwe ukurikuje amahitamo yawe.”
Undi Ati ” Ndishimye kandi ntewe ishema n’uko nange nagize uruhare mu kwihitiramo ejo hazaza mbasha gutora, ni ku nshuro yange ya mbere ubu noneho navuga ko nakuze kuko hari intambwe nateye ntari nakagezeho.
Yongeraho ati ” Ikindi gituma ndushaho kumva nishimye ni uko nk’uko ubibona si nge ngenyine utoye bwa mbere na bagenzi bange urabona ko babikoze kandi itora rikaba ryagenze neza. Dutegerezanyije amatsiko ibiza kuva mu matora kandi nizeye ko tuza kubyina intsinzi.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024 iributangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024 izatangaze iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite.
Ku mugoroba w’uwo munsi izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’ibyiciro byihariye.
Ku wa 20 Nyakanga 2024 NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.