Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije urubyiruko ko rufite umukoro wo kurinda igihugu, kukirwanirira bityo kigakomeza gutera imbere.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga ubwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bizihihizaga imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, #Kwibohora30.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abarenga ibihumbi 45 bari muri Stade Amahoro, barimo Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’innhuti z’u Rwanda.
Perezida Kagame mu ijambo rye yahaye ubutumwa urubyiruko rwavutse mu myaka 30 ishize cyangwa mbere yaho ko rufite inshingano zo kurinda igihugu kukirwanirira bityo kigakomeza gutera imbere.
Yagize ati” Iki gihugu nimwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira, bityo kigakomeza gutera imbere.”
Perezida Kagame yashimangiye ko intambwe ya nyuma y’urugamba rwo kwibohora yari ukubaka Igihugu buri wese ahabwa agaciro ndetse abaturage bari ku isonga ry’ibikorwa bya Guverinoma.
Ati “Ni ingenzi kubisubiramo ko kwibohora kwa nyako gutangira iyo intwaro zacecetse.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye inshuti n’abashyitsi bifatanyije n’u Rwanda mu birori bwo kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora30.
Ati “Uyu munsi Abanyarwanda bameze neza kandi barashikamye kurusha ibindi bihe byose. Dukomeje gutera intambwe igana imbere nk’uko abasirikare n’abapolisi babigaragaje imbere yacu binyuze mu karasisi.’’
Abanyarwanda bishimira ko imyaka ibaye 30 bari mu gihugu kirwangwamo, Ubumwe, Amahoro na Demokarasi, ndetse biherekejwe n’Amajyambere.