Hirya no hino ku Isi hagenda hagaragara ibikorwaremezo byitiriwe Umwami Faisal. Ibyo bikorwa birimo Ibitaro, amashuri, Kaminuza, Imisigiti n’ikipe.
Hobe Australia yifashishije inyandiko zitandukanye itegura bimwe mu byaranze ubuzima bw’Umwami Faisal.
Ubuzima bwite bw’Umwami Faisal
Faisal bin Abdulaziz Al Saud wamamaye nk’Umwami Faisal wa Arabie Saoudite, yavutse ku itariki 14 Mata 1906 atanga ku tariki 25 Werurwe mu 1975 afite imyaka 69.
Umwami Faisal yabyawe n’Umwami Abdulaziz wayoboraga agace ka Riyadh muri Arabie Saoudite y’ubu, nyina yari Tarfa bint Abdullah Al Sheikh.
Umwami Faisal ubwo yari uruhinja rw’amezi atandatu yapfushije nyina bituma ajya kurerwa na ba nyirakuru be aribo Abdullah bin Abdullatif na Haya bint Abdul Rahman Al Muqbel.
Umwami Faisal amashuri ye yayarangije ku myaka mike cyane ku buryo ku myaka 9 y’amavuko yari yarangije amasomo ajyanye no kwiga Igitabo Gitagatifu cy’Idini ya Isilamu (Qur’an) n’andi masomo ajyanye n’idini.
Ubundi bumenyi bwihariye Umwami Faisal yarafife ni ugutwara amafarasi ndetse n’ubumenyi bwihariye kuri politike yakuraga kuri se Umwami Abdulaziz bin Abdulrahman.
Urugendo rw’Umwami Faisal muri Politike
Umwami Faisal ku myaka icyenda yatangiye kujya ahagararira se mu nama zikomeye.
Urubuga Encyclopedia Brittanic rutangaza ko mu 1919, Faisal wari ukiri umwana yahagarariye se mu nama yaberaga i London, kubera ko mukuru we wari kujya mu nama yapfuye yishwe n’ibicurane.
Mu 1953 ku itariki 9 Ugushyingo, se w’umwami Faisal yaratanze, ikamba ry’ubwami rihabwa mukuru wa Faisal.
Ku itariki 16 Kanama 1954, nibwo Faisal yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe wa Arabie Saoudite.
Faisal bin Abdulaziz Al Saud yimye ingoma yo kuba Umwami wa Arabie Saoudite, ku itariki 2 Ugushyingo 1964 kugeza ku itariki 25 Werurwe 1975 ubwo yincwaga n’Umwishywa we.
Urupfu rw’umwami Faisal wa Arabie Saoudite.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 25 Werurwe 1975 ubyo yari mu gikorwa cyari cyahuje umwami Faisal n’abayobozi mu nzengo z’ibanze ndetse n’abaturage mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo biri gihugu. Umwe mu bana wa murumuna we bavukana kuri Se, Igikomangoma Faisal bin Musaid akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pistol yarashe umwami Faisal amasasu abiri imbere ya rubanda.
Nyuma yo kuraswa Umwami Faisal yahise ajyanwa mu bitaro byari hafi aho kwitabwaho n’abaganga ariko nyuma y’amasaha macye yahise atanga azize guhagarara ku mutima. Nyuma y’urupfu rw’umwami Faisal, igihugu cyose cyahise kijya mu cyunamo cy’iminsi itatu aho ibikorwa byose bya Leta byari byahagaze.
Ku itariki ya 26 Werurwe mu 1975 umugogo w’umwami Faisa watabatijwe mu musezero witwa ‘Al Qud cementary’ n mu murwa mukuru wa Arabia Saudite, Riyadh, ahari abantu batabarika baturutse hirya no hino ku isi.
Nyuma y’itanga rye, mu mwaka 1976 abahungu be bashinze umuryango nterankuga wiswe ‘King Faisal Foundation‘ wari ugamije gukora
ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no guha Icyubahiro no kuzirikana ibikorwa Umwami Faisal yakoze ubwo yari akiriho.
Ishingwa ry’Ikigenga Nterankuga cyamwitiriwe
Kuva mu 1976, King Faisal Foundation yakoze ibikorwa bitandukanye mu nzego z’ubuzima, uburezi, ubushakashatsi, kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse no gutanga ibihembo byose mu izina ry’Umwami Faisal.
Kuva mu 1979, King Faisal Foundation itegura igikorwa ngarukamwaka cyo guhemba abantu batanu bagize uruhare mu kuzana umutuzo n’amahoro muri rubanda.
Iki gihembo cyiswe ‘King Faisal International Prize’ gitangirwa i Riyadh muri Arabia Saudite , utwaye igihembo ahabwa mudali wa zahabu uherekejwe n’ibihumbi magana abiri by’amadorali y’Amerika.
Ibikorwa bya King Faisal Foundation
Kuva mu mwaka wa 1983, King Faisal Foundation yashinze ikigo kitwa The King Faisal Center for Research and Islamic Studies (KFCRIS), iki Kigo kigamije gutanga uburezi bugezweho, gufasha mu bushakashatsi no guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Uyu muryango witiriwe Umwami Faisal washinze kaminuza zinyuranye zirimo Alfaisal University ihereye muri Arabia Saudite mu mujyi wa Riyadh. Uyu muryango kandi washinze Kaminuza ya Effat igamije kwigisha abakobwa.
Hagati y’umwaka wa 1987-1991 i Kigali mu Rwanda huzuye ibitaro byitiriwe umwami Faisal bikaba ari bimwe mu bitaro by’ikitegererezo mu gihugu. Ibi nabyo rero byubatswe na King Faisal Foundation. Ahandi hari ibiraro byamwitiriwe n’ibitaro biri mu mujyi wa Mecca byitwa King Faisal hospital, Mecca.
Ibindi bikorwa byitiriwe Umwami Faisal harimo ikipe y’umupira w’amaguru muri Ghana yitw King Faisal Babes F.C. Mu gihugu cya Pakistan hari umusigiti witiriwe umwami Faisal (King Faisal Mosque)
Mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE) mu mujyi witwa Sharjah hari undi musigiti witiriwe umwani Faisal.
Ivomo: Encyclopedia Britannica, Wikipedia, King Faisal Foundation na History & House of Saud.