Thursday, July 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibyaranze umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda _ Espoir FC yamanutse, Rayon Sports yitwara neza, Kiyovu Sports na APR ziratakaza

Spread the love

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda hakinwaga imikino y’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, maze uyu munsi usiga Espoir FC imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 12 mu gihe Rayon Sports yayitsinze yahise ifata umwanya wa kabiri by’agateganyo.

Imikino y’umunsi wa 27 yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023 maze amakipe yari ahanzwe amaso ari yo APR FC na Kiyovu Sports zari imbere, byarangira nta n’imwe ibonye amanota atatu. 

Kiyovu Sports yari ku iri ku mwanya wa mbere yari yakiriye Mukura Victory Sports kuri Stade ya Muhanga maze bikarangira nta kipe n’imwe irebye mu izamu ry’ikindi.

APR FC yari ifite amahirwe yo guhita ifata umwanya wa mbere yananiwe gutsindira AS Kigali i Bugesera, aho umukino warangiye ari igitego 1-1.

Mu mukino waranzwe no kunganya imbaraga hagati y’amakipe yombi, waje kurangira ibitego bya Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 34 na Ombolenga Fitina ku munota wa 40 byose bya za penaliti ari byo bitandukanyije impande zombi, maze APR FC ibura umwanya wa mbere utyo.

Indi mikino yabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2023, aho byari byitezwe ko Espoir FC yakora ibitangaza igatsinda Rayon Sports mu rwego rwo kurwana no kutamanuka, ari nako Rayon Sports ishaka uko yagabanya icyinyuranyo hagati yayo na Kiyovu Sports bikayobgerera amahirwe yo gutwara igikombe.

Umukino waje kurangira Rayon Sports imanuye Espoir FC mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino waranzwe no kwiharira umupira kwa Espoir FC.

Ibitego bya Rayon Sports nibyo byaje kare ku munota wa 3 gusa, Tuyisenge Arsène yari yafunguye amazamu ndetse Essomba Willy Onana Leandre aterekamo icya kabiri kuri penaliti yari ikorewe Joachiam Ojera ku munota wa 54 w’umukino.

Espoir FC yaje kubona igitego kimwe kitayibujije kumanuka gitsinzwe na Yussufu Saaka ku munota wa 90.

Mu yindi mikino yabaye, Etincelles FC yatsinze Police igitego 1-0 kuri Stade Umuganda, Sunrise yatsinze Musanze ibitego 3-1, Gorilla FC inyagirwa na Rutsiro 5-1, Gasogi itsindwa na Marines FC 1-0 ndetse na Rwamagana FC itsinda Bugesera 1-0.

Espoir FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 12

Rutsiro FC yanyagiye Gorilla ibitego 5-1

Kiyovu Sports yananiwe guahimangira umwanya wa mbere 

Uko urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruhagaze mu gihe hasigaye imikino itatu gusa ngo isozwe 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles