Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibintu 3 wakora mu myaka y’ubuto bwawe niba wifuza kuzaba umukire

Spread the love

Niba ukiri mu myaka y’ubuto ndetse ukaba wifuza kuzaba umukire wejo hazaza, kora ibi bintu 3 bizagufasha muri urwo rugendo rwawe.

Ni ibintu bimenyerewe ko abenshi mu rubyiruko baba bafite inzozi zo kuzaba abantu bakomeye, ndetse hari nababa bifuza kuzaba abaherwe mu myaka iri imbere.

Ariko niba ufite inzozi nkizo n’ibintu ugomba gukorera, kubera ko ntago Ibyo wifuza bizaza ngo bigusange aho wicaye, niyo mpamvu ufite kugira icyo ukora kugirango uzabe weho wifuza mu gihe kizaza.

Ibintu 3 wakora bikagufasha kuzavamo umukire wahazaza:

 •Irinde kubaho ubuzima burenze ubushobozi bwawe.

Amwe mu makosa akomeye abakiri bato akenshi bakora ni ukubaho ubuzima burenze ubushobozi bwabo. iyo umuntu akiri muto biba byoroshye ko yakwisanga ari gukoresha amafaranga menshi kurusha ayo ashobora kuba yinjiza. Mu gihe iyo wifuza kuba umukire uba ugomba kuba ukoresha amafaranga arihasi yayo winjiza.

Niba ushaka kubyirinda, gerageza ujye ukora ibijyanye n’amafaranga winjiza. urebe ibitari ibyangombwa wahagarika harimo nko kwirinda kuba mu inzu ihenze, kugura imyambaro ihenze, kuba warya ibintu bihenze cyane ndetse nibindi nkibyo.

• Gerageza ukore ishoramari

Kubika amafaranga ni byiza, ariko na none birakenewe ko ushora amafaranga mu bintu bitandukanye birimo nko gushora mu mitungo itimukanwa, gushora ku isoko ryimari n’imigabane cyangwa se ukaba washora mu burezi kugirango wunguke ubumenyi runaka mu gihe wabitekerejeho witonze.

• Iga gufata imyanzuro

Abakiri bato akenshi gufata umwanzuro ni ikintu kibagora, kuko akenshi baba bumva bakwibera mu buzima bwo ku damarara cyangwa se bwa sibindeba, nyamara igihe uzafata umwanzuro ukiyaka Ibyo byose, maze ugakura amaboko mu mifuka ugakira nibwo uzaba uteye intambwe ikuganisha ku nzozi zawe.

Umwanzuro, niba wifuza gukira irinde kubaho ubuzima butari ubwawe, Gerageza ukore ishoramari ndetse unige gufata umwanzuro, kubera ko bizatuma wiremamo umuco wo gukorera icyo ushaka ndetse bigufashe kuzagira ubuzima bwiza ahazaza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles