Thursday, November 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibikorwa Umuryango FPR-INKOTANYI uzakorera Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere

Spread the love

Hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe n’inzego z’Umuryango kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, ndetse n’Abanyamuryango baba mu mahanga, muri iyi myaka itanu iri imbere (2024-2029), Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza guteza imbere abanyarwanda, hihutishwa ibikorwa biri mu nkingi eshatu zirimo Ubukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere n’Ubutabera.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa n’Umuryango FPR-INKOTANYI mu myaka itanu iri imbere.

Mu BUKUNGU:

Umuryango FPR-INKOTANYI uvuga ko hagamijwe iterambere rirambye, rigera kuri buri Munyarwanda wese, rishingiye ku ishoramari, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, hazibandwa kuri izi gahunda zikurikira mu bukungu:

Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa hongerwa agaciro n’ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hagamijwe isoko.

Guteza imbere inganda,ubucuruzi no guhanga imirimo hibandwa ku bagore n’urubyiruko. Kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere hatezwa imbere imicungire y’amashyamba mu buryo burambye, no kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.


FPR izateza imbere ubwikorezi bwo ku butaka, mu mazi no mu kirere ndetse no inoze serivisi zo gutwara abantu n’ibintu hibandwa ku buryo butangiza ibidukikije.

Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza guteza imbere iterambere ry’imijyi n’icyaro, hitabwa ku miturire ijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Uzageza amashanyarazi n’amazi meza ahagije kandi ahoraho kuri bose no kububakira ibikorwa remezo by’isukura. Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza guteza imbere urwego rw’imari, ubukerarugendo n’ishoramari hanozwa serivisi.

Mu MIBEREHO MYIZA:

Umuryango FPR-INKOTANYI uvuga ko hagamijwe kugira Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza, ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cye mu muryango utekanye.

Mu rwego rw’imibereho myiza hakazakorwa gahunda zirimo Kongera imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose binyuze mu kongera umubare n’ubushobozi by’abarimu, integanyanyigisho, imfashanyigisho ndetse n’ibikorwa remezo birimo iby’ikoranabuhanga n’ibifasha abafite ubumuga.

Hazatezwa imbere kandi ubushakashatsi muri za kaminuza, amashuri makuru n’ibindi bigo, hagamijwe guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Hazatezwa imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri kaminuza hitabwa ku masomo ya siyansi n’imibare; na gahunda zijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no mu mahanga, hibandwa ku bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho n’indimi.

Umuryango FPR-INKOTANYTI uzongera serivisi z’ubuzima zifite ireme, zirimo n’izisaba ubuhanga bwihariye kandi zigera kuri bose, no kongera ubushobozi bw’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, hitabwa ku gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

Gukumira no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’indwara zitandukanye harimo n’ibyorezo, hanatezwa imbere ubuvuzi bw’indwara zihariye no gushyigikira abashoramari n’ibigo bigamije guteza imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.


Umuryango uzakomeza kurwanya igwingira n’imirire mibi, hatezwa imbere imbonezamikurire y’abana bato n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.

MU MIYOBORERE N’UBUTABERA:

Manifesto y’umuryango FPR-INKOTANYI ivuga ko hazakomezwa kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, kizira ruswa n’akarengane, gifite imiyoborere idaheza kandi ishingiye ku muturage, gifite inzego zishoboye, zitanga serivisi zinoze kandi zihutisha iterambere.

Ni muri urwo rwego, hazakorwa ibikorwa na gahunda birimo, Kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda hamwe n’umuco wo gukunda Igihugu n’uw’ubwitange, ubwizerane n’ubudaheranwa binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi.

Hazatezwa imbere imiyoborere idaheza kandi ishingiye ku muturage, no kubaka inzego zishoboye kandi zitanga serivisi zinoze.

Hazakomezwa Kubakwa Igihugu kigendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kizira ruswa n’akarengane, kizira ihohotera cyane cyane irikorerwa abagore, abana n’urubyiruko hagamijwe ubutabera buhamye, bwunga kandi bufitiwe icyizere.

Hazakomeza kurwanywa Jenoside, ingengabitekerezo yayo n’amacakubiri ashobora kuyihembera no gukomeza kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kubaka Igihugu kibanye neza n’amahanga, cyizewe kandi gifite ijambo mu ruhando rw’amahanga. Kubaka inzego z’umutekano zikomeye zihabwa ubushobozi bugezweho buzifasha gukomeza kubumbatira ubusugire bw’Igihugu no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu binyuze mu bufatanye n’imikoranire n’abaturage.

Kongera imbaraga mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo, Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana, hanatezwa imbere umuco wo kuzamura abafite intege nke.

IVOMO: FPR-INKOTANYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles