Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibikorwa byo gushakisha Umunya-Australia waburiwe irengero mu bwato byahagaritswe

Spread the love

Inzego zishinzwe kurinda inkombe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse igikorwa cyo gushakisha umugabo ukomoka muri Australia waburiye mu bwato.

Warwick Tollemache, ni umugabo w’imyaka 35 ukomoka muri Australia , wahagurutse kuwa Kabiri i Brisbane ajya Huwaii mu bwato bwa Royal Caribbean.

Ubwato bwa Royal Caribbean bwavaga Brisbane bujya Huwaii

Nyuma inshuti n’abo mu muryango we banditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko babuze Warwick.

Mandy Tollemache yaranditse ati: “Umuryango wacu wababajwe cyane no kubura Warwick dukunda.”

“Yari umuntu w’umugwaneza, mwiza, kandi witonda washimirwaga n’abantu bose bamuzi.”

Kuva icyo gihe ibikorwa byo kumushakishakisha byaratangiye bigizwemo uruhare n’inzego za Australia na Amerika ariko nabo ntibamenya irengero rya Warwick Tollemache.

Bwana Tollemache yaburiwe irengero nyuma gato ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Kabiri , ku isaha yaho, ku 800 km mu majyepfo y’ibirwa bya Kailua Kona n’ikirwa kiswe Big Island

Tollemache Warwick waburiwe irengero mu bwato bwa Royal Caribbean

Ab’ubwo bwato bagumye aho bashakisha amasaha agera kuri abiri mbere yo gukomeza urugendo.

Ku munsi w’ejo, indege ya C-130 Hercules yiriwe mu kirere amasaha atandatu ariko ntiyabasha kubona uwo mugabo.

Umuvugizi wa Royal Caribbean yavuze ko bahisemo guhagarika ishakisha ndetse ko kubwumvikane n’umuryango ntayandi makuru azongera gutangwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles