Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Hoteli yubatse mu Ishyamba rya Nyungwe yesheje agahigo gakomeye muri Afurika

Spread the love

One&Only Nyungwe House ni hoteli yubatse mu Ishyamba rya Nyungwe mu gice cy’Uburengerazubu mu Karere ka Nyamasheke witegeye icyayi cya Gisakura.

Iyi hoteli yesheje agahigo ko kuza muri hotel 10 zo muri Afurika zicumbikira abakire bakomeye ni ukuvuga abafite nibura miliyoni imwe y’Amadorali y’Amerika.

One&Only Nyungwe House igira ibyumba byiza

Iyi hoteli ikundwa n’abatari bake kubera uburyo yubatsemo butangiza ibidukijje, byatumye iza muri Hoteli 10 zikundwa n’abifite .

Raporo yakozwe n’Ikigo Henley & Partners igaragaza abakire bo muri Afurika, ikagaragaza na Hoteli bakunda kuraramo , yaje gushyiraho hoteli imwe gusa yo mu Rwanda ariyo One&Only Nyungwe Huse.

Iyi Hoteli yihagazeho cyane kuko icyumba cyayo cya make cyishyurwa 2100$ ni ukuvuga hafi miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana by’amanyarwanda ku ijoro rimwe gusa bishobora guhinduka.

Hoteli yubatse imbere y’icyayi cya Gisakura

Muzindi hotel ziri kuri uru rutonde harimo Singita Ebony Lodge na Londolozi zo muri Afurika y’Epfo, Sanctuary Chief’s Camp yo muri Botswana, Cottars 1920s Camp na &Beyond Bateleur Camp zo muri Kenya.

Hari kandi Wilderness Damaraland Camp yo muri Namibia, Singita Sabora Tented Camp yo muri Tanzania, Sanctuary Gorilla Forest Camp yo muri Uganda na Xigera Safari Lodge yo muri Botswana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles