Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Hatangajwe ingengabihe ya shampiyona umwaka w’imikino 2024-2025

Spread the love

Rwanda Premier League itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangaje ingengabihe izakurikizwa hakinwa umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Ingengabihe yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2023, yerekana ko shampiyona izatangira tariki ya 15 Kanama 2024 .

Imikino y’umunsi wa mbere, izakinwa tariki ya 15 Kanama, ikipe ya Gorilla FC izakira Vision FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka mu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium saa Kenda.

Kuri uwo munsi, Bugesera FC izakira Amagaju FC kuri Stade ya Bugesera, Mukura Vs yakire Gasogi United kuri Stade ya Huye.

Indi mikino izakinwa tariki ya 16 Kanama, Kiyovu Sports yakire As Kigali kuri Kigali Pele Stadium saa Kenda.

Tariki ya 17 Kanama, umunsi wa mbere uzakomeza ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Marine FC saa Kenda kuri Kigali Pele Stadium.

Ku ya 18 Kanama, Musanze FC yakire Muhazi United kuri Stade Ubworoherane saa Kenda.

Indi mikino y’umunsi wa mbere izakinwa tariki 28 Kanama 2024, ubwo APR FC izakina na Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe Etincelles izakina na Police FC kuri Stade Umuganda.

‘Derby’ y’u Rwanda izakinwa ku munsi wa Gatatu wa shampiyona, tariki 14 Nzeri 2024, ubwo Rayon Sports izakira APR FC mu mikino uzakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium cyangwa muri Stade Amahoro.

Umukino wo kwishyura APR FC izakira Rayon Sports tariki ya 26 Mata 2025 muri Stade Amahoro cyangwa Kigali Pele Stadium.

Umunsi wa 30 wa shampiyona ari nabwo wa nyuma uzakinwa APR FC yakira Musanze kuri Kigali Pele naho Rayon Sports yakire Gorilla kuri Stade ya Bugesera.

Umwaka w’imikino ushize wa 2023-2024 watangiye ikipe ya APR FC itwaye Igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere, mu gihe Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro, byatumye izi kipe ari nazo zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Ingengabihe y’umunsi wa mbere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles