Thursday, November 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

El Salvador: Abantu 9 bapfuye abandi basaga 500 bakomerekera mu muvundo kuri Stade

Spread the love

Abantu babarirwa mu icyenda bapfuye abandi bagera muri 500 barakomereka nyuma yo y’umuvundo wabereye kuri Stade y’umupira w’amaguru muri El Salvador, ubwo abafana babyiganiraga mu marembo binjiriramo bashaka kwinjira muri Stade ku ngufu, nk’uko Polisi yabitangaje.

Mu itangazo Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano yanyujije kuri Twitter yavuze ko abantu icyenda bapfuye ku mukino wa ¼ cy’irangiza wabaye kuri uyu wa Gatandatu wahuje amakipe ya Alianza na FAS kuri stade Monumental i Cuscatlan, uri mu birometero 41 uvuye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’umurwa mukuru, San Salvador.

Carlos Fuentes, Umuvugizi w’Urwego rushinzwe gutanga ubutabazi bw’ibanze yemeje ibya kiriya kibazo anatanga amakuru yimbitse.

Carlos yagize ati: “abantu 9 barimo abagabo 7 n’abagore 2 bahise bapfa, abandi basaga 500 bagira ibibazo byoroheje, mu gihe abandi 100 barimo n’abarembye bajyanywe mu bitaro.”

Komiseri wa Polisi muri kariya gace, Mauricio Arriza Chicas yatangaje ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba ibyabaye ntaho bihuriye n’uburangare mu itangwa ry’amatike cyangwa imyinjirize.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri El Salvador ryavuze ko ribabajwe n’ibyaye byanahagaritse umukino iminota 16, ndetse ko ryifatanyije n’imiryango y’aburiye ababo muri uriya muvundo.

Abantu bifashishaga imyambaro yabo bahungiza abagiriye ibibazo muri uwo muvundo ngo barebe ko bazanzamuka.

Uyu muvundo waguyemo abarirwa mu 9, abasaga 500 bagira ibibazo byoroheje, ndetse ihagarika umukino igihe cy’iminota 16

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles