Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Dutemberane Ingoro y’Abami mu Rukari i Nyanza

Spread the love

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikataje mu Bukerarugendo bushingiye ku gusura ahantu nyaburanga, haba ahakaremano cyangwa ahatuganyijwe hagahabwa isura ishaka gutanga ubutumwa.

Muri aho harimo Ingoro Ndangamurage zivuga zikanerekana imibereye y’Abanyarwanda mu bihe bya Kera.

Hobe Australia yifashishije inyandiko zitandukanye igutegurira inkuru ingaruka ku ngoro y’Abami iherereye i Nyanza.

Ingoro y’Abami iherereye mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, kuri kirometero 88 uvuye mu Murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Iyi nzu iherereye i Nyanza ahazwi nko mu Rukari, hahoze icyicaro gikuru cya Cyami ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga mu mwaka w’i 1899.

Ubwo umuhungu we Mutara III Rudahigwa yimaga ingoma yagiye gutura mu aho Rukari, ahubaka inzu yari icyicaro gikuru cya Cyami.

Iyi Ngoro igizwe n’ibice bitandukanye , itanga ishusho isesenguye y’imiterere y’ubutegetsi bwa cyami ndetse n’uko u Rwanda rwayoborwaga mbere y’ubutegetsi bwa Guverinoma.

Ingoro y’Abami mu Rukari, ubwo ubutegetsi bwa Cyami bwavagaho mu Rwanda, kwitabwaho kwayo byaragabanutse ndetse iranangirika.

Ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi Ngoro yarasenywe ndetse iranasahurwa.

Iyi ngoro yaje gusubizwa isura yayo yo mu kinyejana cya 19 hagendeye kuri kopi yayo, mu mwaka wa 2008 ifungurirwa abantu bose bashakaga kuza kuhasura.Ikaba yarubakishijwe ibikoresho gakondo. Isubizwamo inka za cyami z’amahembe maremare bita Inyambo, ndetse zitangira kuhamurikirwa kuko inka ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda by’ibanze, zikaba zari ikimenyetso cy’icyubahiro cy’ubwami.

Izi nka zinezeza abashyitsi bahasura buri gihe bitewe n’umwiyereko wazo kubera amahembe yazo maremare by’agatangaza, uburebure bwazo na kamere y’umutuzo.

Iruhande rw’ingoro y’Abami hubatswe ingoro ya kijyambere mu 1931 aho Umwami Mutara III Rudahigwa yari atuye mbere y’uko atanga muri 1959.

Muri iki gihe, ikoreshwa mu kwerekana amateka y’u Rwanda kuva mu Kinyejana cya 15.

Ku musozi byegeranye wa Mwima, umuntu ashobora kuhasura Umusezero w’Abami, ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Umugore we Umwamikazi Gicanda Rosalie ndetse n’Umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Ubu, mu Gihugu hose hari Ingoro ndangamurage 8 ziherereye mu Turere 7 hirya no hino mu gihugu ari two: Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Nyanza, Huye, Karongi ndetse na Gicumbi.

Iyi nzu igaragaza uko inzu za kera zabaga zubatse by’umwihariko iz’ibwami.
Inka z’Inyambo ziri mu Rukari i Nyanza
Ingoro y’Abami mu Rukari i Nyanza.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles