Ibi ni ibimenyetso bya kwereka ko umuntu ashobora kuba yenda gupfa, nubibona ubyitondere cyane kuko uwabigaragaje abayenda kuva mu mubiri.
Mu buzima bw’ikiremwa muntu aho kiva kikagera, bubaho iyo hari umugabo ndetse n’umugore bahuje ibitsina, nyuma y’igihe runaka umuntu akabaho cyangwa se akavuka.
Nyuma yo kuvuka, igihe icyaricyo cyose uwavutse aba ashobora no kuva mu mubiri cyangwa se gupfa.
Ariko akenshi iyo umuntu agiye gupfa haba hari ibimenyetso yerekanye ko ashobora kuba agiye kw’itaba imana. Ubashije kubibona uba ushobora kumujyana Kwa muganga kugirango yitabwe vuba vuba .
Bimwe mu bimenyetso wabona bikakwereka ko umuntu ashobora kuba agiye gupfa harimo ibi bikurikira:
• Gucika apeti
Iyo umuntu yegereye urupfu, ntakintu aba ashobora gukora, ibi bituma umubiri udakomeza gukenera imbaraga nk’ibisanzwe, maze umuntu agatangira kubura imbaraga zo gufata amafunguro nkuko byari bisanzwe.
• Kuryama amasaha menshi
Mu mezi abiri cyangwa se atatu mbere yuko umuntu apfa, aba asigaye aryama amasaha menshi.
Kuryama cyane biterwa nuko Metabolism yo mu mubiri isanzwe ifasha mu guhindura ibyo umuntu yariye bikavamo imbaraga z’itunga umubiri, iba yacitse intege. Kandi iyo metabolism yacitse intege bituma umuntu aryama cyane.
• Guhumeka nabi
Iyo guhumeka bitangiye kuba ikibazo, aba ari ikimenyetso cyuko umuntu yenda gupfa, ndetse byaba byiza wihutiye Kwa mu ganga mu gihe yatangiye kugira ikibaza mu mihumekere ye.
• Kudakoresha ubwiherero nk’uko bisanzwe
Ibi bituruka ku kuba umuntu aba atagifata amafunguro nkuko bisanzwe, yaba kurya cyangwa se kunywa, bigatuma uko yarasanzwe akoresha ubwiherero bihinduka.
• Kuribwa cyane
Iyo umuntu yenda gupfa, yumva umubiri wose uribwa cyane biturutse ku kuba hari uburemangingo bwo mu mubiri buba butagikora neza, doreko haba hari nabwinshi buba bumaze gupfa.
Mu gihe wabonye umuntu wawe atagifata amafunguro nkuko bisanzwe, asigaye aryama amasaha menshi kurusha uko yaryamaga, akubwira ko yumva atari guhumeka neza ndetse n’ibindu, kora ibishoboka wegere mu ganga agire icyo agufasha vuba.