Igihugu cya Australia, ni igihugu gihereye hagati mu nyanja y’u Buhinde. Australia nka kimwe mu bihugu binini ku Isi dore ko kiza ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu binini ku Isi. Iki gihugu kizwiho kugira ahantu nyaburanga habereye ijisho bitewe n’uburyo hateye haba mu buryo kamere cyangwa abantu barahubatse bakaharimbisha.
Nka Hobe Australia, muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ahantu 5 ukwiriye kuzasura umunsi wagendereye Australia.
1. Umujyi wa Sydney
Sydney ufatwa nk’umujyi munini muri Australia ukaba n’umurwa mukuru wa New South Wales. Uyu mujyi ufatwa nk’umujyi w’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Uramutse usuye Sydney nakugira inama yo kuzasura inzu yitwa Sydney Opera House igaragaza ubwenge bwa muntu mu bw’ubatsi. Ubundi buhanga bwa muntu bugaragara i Sydney ni ikiraro kiswe ‘ Harbour Bridge’ aho cyubatswe mu 1932, ntitwakibagirwa inzu ndangamurage yitwa ‘ Power House Museum’, umucanga wa Manly Beach , ahantu hororerwa inyamaswa hitwa ,Taronga Zoo’ ndetse n’imisozi ya Blue Mountains.
2. Agace ka Cairns na n’icyambu cya Douglas
Aka gace kaboneka ku nkombe z’inyanja , nako ni kamwe mu duce tubereye gusurwa muri Australia kubera ibyiza bihagaragqra nk’imisozi iboneka mu mazi iba yarakozwe n’ibisigazwa by’ibinyabuzima byo mu mazi( Coral Reef). Agace ka Cairns kagizwe n’ibirwa 900 bifite iyo misozi ibarirwa mu 2900 wakongeraho Ishyamba rya Dain Tree bigatuma hahinduka ahantu habereye ukwezi kwa buki.
3. Agace ka Hobart
Hobart ni umujyi uba muri Australia ariko ukaba wo utavugwa cyane nka Sydney cyangwa Melbourne, ariko nawe ni agace kazwiho ubukerarugendo cyane.
Hobart izwiho uduce tubereye ijisho nk’umusozi wa Wellington utajya ubura urubura niyo haba mu mpeshyi y’izuba ryotsa
Hobert izwiho kugira inzu ndangamurage zikomeye cyane ku Isi nk’iyitwa Hobert and Art Museum na The Museum of Old and New Art( MONA).
4. Umujyi wa Melbourne
Umujyi wa Melbourne ni umujyi wa kabiri munini muri Australia, ukaba umujyi w’amateka akomeye cyane , uragwamo amaguriro magari , Pariki zikomeye ndetse n’ikibuga cya Cricket kiza mu binini ku Isi. Melbourne ikindi kintu izwiho n’uko ikijyanye n’ingendo ari ubuntu , ikagira Pariki yitiriwe Umwamikazi Victoria ndetse n’umugezi wa Yarra ukurura ba mukerarugendo.
5. Umujyi wa Adelaide
Adelaide yubatse ku nkombe izwiho umucanga mwiza cyane utuma ukwezi kwa Gatatu kuba ukwezi kw’ibirori muri ako gace , ukagura ibirwa byitwa Kangaroo bikurura ba mukerarugendo.