Thursday, July 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

China: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Kimonyo asaba amahanga kugeza mu butabera abakoze Jenoside

Spread the love

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye i Beijing mu Bushinwa bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ubutumwa butandukanye.

Ku munsi wejo kuwa Gatanu, tariki 07 Mata 2023 wari umunsi wo gutangiza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihagitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Abanyarwanda baba imbere mu gihugu n’ababa hanze bakoze ibikorwa bigamije gutangiza iminsi ijana yo kwibuka.

Abanyarwanda batuye i Beijing mu Bushinwa bahuriye hamwe n’inshuti zabo kuri Ambasade y’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma “tukagerageza kwiyumvisha uko byagenze n’icyari cyabaye kugira ngo Jenoside ibe. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni imwe muri Jenoside ndengakamere mu mateka y’Isi zabayeho. Yabaye umusozi w’amateka y’urwango n’amacakubiri yari yashinze imizi biturutse ku mitegekere ya gikoloni n’imiyoborere mibi.”

 Ambasaderi Kimonyo , mu butumwa yatanze kandi yasabye Umuryango mpuzamahanga kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bakidegembya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles