Muzehe , Grant Alfred Beaumont yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko ariko apfana agahinda ko kuba amaze imyaka 57 yarabuze abana be batatu baburiye rimwe.
Mu mateka y’Igihugu cya Australia, kimwe mu mayobera yabaye akananira inzego z’umutekano zaho ni ibura ry’abana batatu bavukana bahuriye umunsi umwe, none ibinyacumi birirenze nta kanunu kabo.
Abana batatu baburiye rimwe imyaka ikaba ibaye 57
Ku itariki 26, Mutarama 1966, abana batatu bavukana aribo Jane w’imyaka icyenda y’amavuko, Arnna w’imyaka 7 y’amavuko na Grant w’imyaka 4. Barazindutse ku isaha ya saa 8:45 z’igitondo batega imodoka berekeza ku mucanga wa Glenelg mu gace ka Aldeid.
Abo bana baragiye ariko ntibagaruka, bigeze mu mugoroba iwabo bitabaza Polisi barashakisha ijoro ryose ariko barabura, gushakisha kwakomeje igihe cyose ariko abana bakomeza kubura ndetse nta n’imirambo yabo yigeze iboneka.
Iryo yobera ryakomeje kuyoberana ibinyacumi biratambuka, kugeza ubwo muri 2019 nyina wabo , madamu Nancy Beaumont yitabye Imana atarababona.
Ku itariki 09 Mata na Muzehe Grant Alfred wari usigaye yitabye Imana apfana agahinda ko kuba amaze imyaka 57 atazi irengero ry’abana be batatu.