Umusore ukomoka muri Australia yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yasinze anambaye ubusa mu gihugu cya Indonesia.
Bodhi Mani Risby-Jones, umusore w’imyaka 23 ukomoka i Noosa, yafunzwe mu rukerera rwo ku wa kane mu ntara ya Aceh nyuma yo gufatwa yasinze ndetse yaniyambuye ubusa.
Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Australia wafatiwe mu gihugu cya Indonesia wasanzwe yasinze ya niyambuye ubusa bivungwa ko ashobora guhanishwa igihano cyo gukubitwa inkoni 40 n’igifungo cy’imyaka 5 iki cyikaba iri igihango gisanzwe mu ntara ya “Aceh”
Ibi byabaye byatumye abaturage bo muri iyintara bagira ubwoba ko bazatwika Moon Beach Resort iherereye Ku kirwa cya Sumatra muri akagace rero bivugwa ko mu Gihe umuntu ahamye nicyaha nkicyi bitewe nuko iyi ntara yubahiriza amategeko ya Shariya, bivuze ko kugurisha no kunywa inzoga bibujijwe ubikoze aba agomba kubihanirwa.
Umuyobozi mukuru wa polisi witwa Simeulue Jatmiko yatangaje ko umugore Risby-Jones yahohoteye yagejeje ikirego kuri Polisi Kandi ko hari nabatanga buhamya 4 babajijwe ibyiki kibazo.
Raporo ivuga ko abaturage aribo bifatiye Uyu musore maze bakamushyikiriza Polisi nkuko ikinyamakuru Sydney Morning Herald cyibitangaza umuyobozi wa Polisi avuga ko Uyu musore yari yanyoye icupa rya Vodka mbere Yuko yiyambura ubusa nyuma ya sasita z’ijoro.
Bodhi Mani Risby-Jones, umusore w’imyaka 23 ukomoka i Noosa ukurikiranweho ibyaha byo Gutsinda no kwiyambura ubusa.