Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Inteko Ishinga Amategeko yahaye umugisha umushinga wa Guverinoma wo kubaka inzu 30,000

Spread the love

Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yahaye umugisha umushinga wa Guverinoma wo kubaka inzu nshya 30, 000 zizatwara arenga Miliyari 10 za Amadorali ya Amerika.

Mu minsi yashize Minisitiri Ushinzwe Imyubakire, Julie Collins, yari yavuze ko nka Guverinoma bazakoresha ibihaoboka byose umushinga bise Housing Australia Future Fund (HAFF) ukemerwa mu Nteko Nshingamategeko kugira ngo Guverinoma ihabwe amafaranga yo kubasha kubaka inzu nshya zo gutuzamo abatagira aho baba (Homeless).

Amakuru dukesha ABC News aravuga ko kuri ubu umushinga wa Housing Australia Future Fund (HAFF) wamaze kwemerwa n’Inteko ndetse ikaba yeneye kuzaha Guverinoma amafaranga angana na Miliyari 10 za Amadorali ya Amerika.

Muri uyu mushinga Guverinoma irateganya kuzubaka inzu 30,000 mu gihe cy’imyaka 5 bikazakemura ikibazo cyo guhenda kw’amacumbi muri ndetse n’abatagira aho gukinga umusaya bakahabona.

Guverinoma irateganya ko buri mwaka hazajya hubakwa inzu nshya 1200 muri Leta zitandukanye zigize Australia kugira ngo basaranganye ayo mafaranga.

Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Albanese umushinga wa Guverinoma ye wamaze kwemerwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles