Tuesday, November 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi _ VIDEWO

Spread the love

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi ku itariki 07 Mata 2023 , Abanyarwanda , Inshuti z’u Rwanda n’abatuye Isi bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nayo yifatanyije n’Abanyarwanda bose, mu butumwa iyo kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo . Ubwo butumwa bwatanzwe n’abarimo, Emile Smith, Fabio Vireira na Jorginho. Bavuze ko buri mwaka bagomba gufatanya n’u Rwanda guha agaciro abarenga miliyoni imwe bapfuye. Muri ubwo butumwa , Abakinnyi ba Arsenal basabye abantu bose by’umwihariko abafana bayo guhaguruka bakarwanya urwango rwose n’amacakubiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles