Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ambassador w’u Rwanda muri Australia Uwihanganye Jean Dieu yifatanyije n’Anyarwanda batuye muri Queensland mu gikorwa cya siporo rusange

Spread the love

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 26 werurwe 2023 umuryango w’Abanyarwanda baba mu Igihugu cy’Australia bifatanyije n’inshuti zabo mu gikorwa cya siporo.

Ni siporo zateguwe na Rwandan community in Queensland nubundi isanzwe inazitegura buri cyumeruru cyanyuma cy’ukwezi.

 Ni siporo zitabiriwe n’abantu bari hagati ya 70 Ni 100, siporo zo kuri uyu munsi zarizitabiriwe n’uhagarariye uRwanda muri Australia ( Ambassador) nabandi bashyitsi baribarikumwe bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda batuye muri Queensland mugikorwa cya siporo.

Ni siporo bagenze ibirimetero hagati ya 7km Ni 10km, ni urugendo rwa siporo rwahereye ahitwa kangaroo point banyura hejuru Y’ikiraro cyiza cyitwa Store bridge bazenguruka inkengero z’umugezi wa Brisbane River banyura mumujyi bagaruka aho batangiriye kangaroo point.

Nyuma yogukora siporo zaranzwe nurwo rugendo uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Queensland yahawe ijambo ashimira abitabiriye siporo abashishikariza gukomeza gukora siporo no gusabana kuko aringirakamaro kubuzima bwa muntu muri rusange.

Yaboneyeho umwanya wo kwakira uhagarariye u Rwanda muri Australia (ambassador) Uwihanganye Jean Dieu.

Mu magambo ya ambassador jean dieu Uwihanganye washimiye Abanyarwanda batuye muri Queensland kubera ikorwa maze gukora harimo nicyo cya siporo bari bamaze gukorera hamwe’ yagize ati ‘sipolo n’ingirakamaro usibye guhuza abantu harimo byinshi umuntu yungukingukiramo,harimo ubuzima bwiza,gusabana ndetse no kuva mubwigunge, shishikarije abari muri icyi gikorwa cya siporo kujya mutegura nibindi bimeze nkibi kugirango murusheho gusabana no guhuza ibitekerezo” mu gusoza ijambo rye yijeje ubufasha ku muntu wese uzabukenera mu batuye muri Queensland

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles