Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze mu itsinda rya Kane D, mu matsinda yo guhatanira itike y’igikombe cy’Afrika cyizaba muri 2025 iri ni itsinda ririmo amakipe 4 Nigeria,Libya ,Benin n’u Rwanda.
Amavubi yongeye kwisanga hamwe na Nigeria na Benin bari kumwe nanone mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026.
Amakipe y’ibihugu 48 yagabanyijwe mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane,abiri ya mbere azahita abona itike yo kujya muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35.
U Rwanda rwari mu gakangara ka kane ari na ko ka nyuma kabarizwagamo ibihugu bine byaciye mu majonjora y’ibanze ari byo Tchad, Eswatini, Liberia na Sudani y’Epfo.
Ibindi bihugu biri muri ako gakangara ni Centrafrique, Niger, Gambia, u Burundi, Éthiopia, Botswana na Lesotho.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yatangaje ko imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 izabera muri Maroc kuva ku itariki ya 21 Ukuboza 2025, kugeza ku wa 18 Mutarama 2026, mu gihe icy’Abagore cyari giteganyijwe muri uyu mwaka cyimuriwe muri Nyakanga 2025.
Gahunda y’imikino:
Umukino wa mbere n’uwa kabiri: uzaba tariki 2-10 Nzeri 2024
Umukino wa Gatatu n’uwa Kane:Kuwa 7-15 Ukuboza 2024
Umukino wa Gatanu n’uwa gatandatu: Kuwa 11-15 Ugushyingo 2024
Amakipe arimo Liberia, Eswatini, South Sudan na Tchad yaciye muri kamarampaka yiyunga ku yandi 44.
Uko amakipe yatomboye muri rusange
Itsinda A:Tunisia, Madagascar, Comoros, Gambia
Itsinda B : Morocco (hosts), Gabon, Central African Republic, Lesotho
Group C:Egypt, Cape Verde, Mauritania, Botswana
Itsinda D:Nigeria,Benin,Libya,Rwanda
Itsinda E : Algeria, Equatorial Guinea, Togo, Liberia
Itsinda F: Ghana, Angola, Sudan, Niger
Itsinda G: Ivory Coast, Zambia, Sierra Leone, Chad
Itsinda H: DR Congo,Guinea,Tanzania,Ethiopia
Itsinda I: Mali, Mozambique, Guinea-Bissau, Eswatini
Itsinda J:Cameroon,Namibia, Zimbabwe,Kenya
Itsinda K:South Africa,Congo,South Sudan,Uganda
Itsinda L:ÂSenegal,Burkina Faso,Malawi,Burundi