Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Amavubi yakirijwe umurishyo n’ingoma i Gisagara _ AMAFOTO

Spread the love

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi bakiranywe urugiro mu Karere ka Gisagara aho bagiye mu myiteguro ya nyuma yo kwitegura Mozambique.

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi bamaze icyumweru mu mwihererero i Kigali aho biteguraga umukino uzabahuza na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Umwiherero watangiye witabiriwe n’abakinnyi batandukanye cyane cyane abakina imbere mu gihugu , nyuma abakina hanze y’igihugu nabo bagenda bahagera.

Abaturage ba Gisagara bari bategereje abakinnyi b’ikipe y’Igihugu

Kuri uyu munsi wo kuwa Kane , nibwo abakinnyi 26 bahagarutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Gisagara aho bagiye kuba bitegurira kugeza ku Cyumweru bacakiranye na Mozambique, ( iribugere mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane).

Ubwo Hakim Sahabo yiteguraga kwerekeza i Gisagara

Amavubi azacakirana na Mozambique ku Cyumweru mu mukino uzabera kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino w’umunsi wa 5 mu itsinda L.

Imodoka yaritwaye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu.

Rwatubyaye Abdul yakirizwa indabo.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Carlos Ferrer avuza ingoma.

Mukunzi Yannick ava mu modoka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles