Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

AMATORA I NYAGASAMBU YA Rwamagana

Spread the love

Mu gihe habura igihe kitagera no ku isaha ngo gutora birangire , kuri site ya Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana abaturage bakomeje kuza ari benshi.

Kuri iyi site haragaragara imirongo y’abaturage biteguye kwinjira ngo batore ndetse n’abandi biganjemo urubyiruko bari kwinjira muri site ngo batore.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko bahisemo kuza gutora ikigoroba kuko babanje gukora indi mirimo no kubererekera abantu bakuru ngo batore.

Uwitwa Joshuah Rizinde yagize ati: ” Habayeho gukererwa kubera imirimo twazindukiyemo yo murugo, ariko twakoresheje ibishoboka byose ngo tuhagerere igihe”.

“Ikindi buriya, byari byiza kubererekera abantu bakuru bakabanza bagatora hanyuma natwe tukaza nyuma tukabarinda imirongo”.

Iyi site ya Nyagasambu yatorewe n’abarenga 8,880 bo mu midugudu ibiri yo mu kagari ka Nyakagunga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles